Rwanda Art Council ni iki?

Rwanda Arts Council ni inama y’Igihugu y’abahanzi mu Rwanda. Yashyizweho mu umwaka wa 2016, ikaba igizwe na federasiyo 6 zigize inzego z’ubuhanzi butandukanye mu Rwanda, ikaba iyobowe na Bwana NTIHABOSE Ismael

Federasiyo zigize Rwanda Arts Council ni izi zikurikira:

1. RWANDA MUSIC FEDERATION

Ni urugaga  Nyarwanda rwa Muzika, ruyobowe na INTORE TUYISENGE Jean De Dieu, rukaba rugizwe n’amahuriro 6 ariyo:

-IKEMBE RWANDA MODERN MUSIC UNION (IRMMU):ihuriro ry’abahanzi bakora muzika igezwehoorchestre ndetse na band

-ISHAKWE GAKONDO UNION (IGU):Ihuriro ry’abakora muzika ya gakondondetse nabacurangisha ibicurangisho bya gakondo

-RWANDA AUDION PRODUCERS ORGANIZATION (RAPO):Ni ihuriro ry’abatunganya muzika mu buryo bw’amajwi.

-RWANDA GOSPEL MUSIC UNION (RMGU): Ihuriro ry’abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko ndetse n’amakorari

-RWANDA MUSIC TRANSCRIPTS UNION (RMTU):Ihuriro ry’abanditsi ba muzika mu buryo busanzwe no mu buryo bwa solfege.

-KWIBUKA IGIHANGO UNION:Ihuriro ry’abahanzi bakora indirimbo zo kwibuka, n’iz’uburere mboneragihugu.

2. RWANDA FILM FEDERATION

Ni urugaga Nyarwanda rwa sinema, ruyobowe na KWEZI John, rukaba rugizwe na union 6 arizo:

-Rwanda Screen Writers Union:Ihuriro ry’abanditsi ba sinema mu Rwanda

-Rwanda Actors Union:Ihuriro ry’abakinnyi ba Sinema mu Rwanda

-Rwanda Film Directors Union:Ihuriro Nyarwanda ry’abayobora sinema

-Rwanda Film Operators Union:Ihuriro ry’abashinzwe tekinike muri sinema nyarwanda

-Rwanda Producers Union:Ihuriro ry’abashoramari muri sinema kugira ngo film itungwanywe.

-Rwanda Distributors Union:Ihuriro ry’abashinzwe gucuruza film Nyarwanda

3. RWANDA PERFORMING ARTS FEDERATION

Ni urugaga nyarwanda rw’ikinanico,imbyino n’ubusizi. Ruyobowe na KARINDA Isaie, rukaba rugizwe na unions 5 arizo:

-Rwanda Theatre And Drama Union (RTDU): ihuriro ry’abahanzi bikinamico mu Rwanda

-Rwanda Comedy Union (RCU):ihuriro nyarwanda ry’abanyarwenya.

-Rwanda Poetry Union (RPU):ihuriro nyarwanda ry’abasizi.

-Rwanda Modern And Contemporane Dances Union (RMCDU):ihuriro Nyarwanda ry’ababyinnyi b’injyana zigezweho.

4. BERWA RWANDA FEDERATION

Urugaga nyarwanda rw’ubwiza n’imideri. Ruyobowe na DUKUZUMUREMYI Marie Chantal, rukaba rugizwe na unions 5 arizo:

-Rwanda Fashion And Models Union:Ihuriro Nyarwanda ry’abamurika imideri

-Proffesional Association Of Tailors:Ihuriro Nyarwanda ry’abadozi babigize umwuga.

-Rwanda Fashion Designers Union:Ihuriro Nyarwanda ry’abahanga imideri

-Rwanda Association For Promotion Of Leather And Leather Product:Ihuriro Nyarwanda ry’abahanzi bakora ibikomoka ku mpu.

-Beaty Makers Association:Ihuriro Nyarwanda ry’abahanzi bakora ibijyanye n’ubwiza.

5. SOLIDAIRE UMURINZI

Iyi ni Federation y’abanditsi Nyarwanda b’ibitabo

6. PLASTIC ARTS FEDERATION

igizwe n’ABANYABUGENI n’UBUKORIKORI.

Rwanda Music Transcriptors Union © 2017
Scroll Up